Bugesera: Itangazamakuru ryabangamiwe mu gutara inkuru zijyanye n’amatora

August 7, 2017


Abanyamakuru banenze cyane uburyo bakiriwe n’inzego z’ibanze mu Murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera, ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’amatora yabaye ku itariki ya 04 Kanama 2017. Bamwe muri aba banyamakuru bafatiwe ibikoresho by’akazi babuzwa gufata amashusho ndetse bimwa n’uburenganzira bwo gufata ibyo bemererwa nk’abanyamakuru.

Nk’uko amabwiriza n’amategeko atangwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda, avuga ko Itangazamakuru rifite inshingano yo kwigisha no gutangariza abanegihugu amakuru yuzuye kandi y’ukuri ku bw’umwihariko ku bazatora, ajyanye n’imigendekere y’amatora n’andi makuru yose abafasha guhitamo neza.

Ababwiriza anavuga ko itangazamakuru risabwa kuzirikana ku kubungabunga ituze ry’umuryango nyarwanda no kugendera kure cyangwa rikifata bikurikije umwuga mu gihe hari ugushidikanya n’iyo kwaba guke.

Muri hamwe mu karere ka Bugesera hari abanyamakuru batishimiye uburyo bafashwemo n’inzego z’abashinzwe amasite y’itora. Mu murenge wa Mayange kuri site y’itora y’Urwunge rw’amashuri rwa Maranyundo, bamwe mu banyamakuru babangamiwe no gufatirwa ibikoresho byabo, aho umwe mu bafataga amashusho yafatiwe igikoresho cy’akazi, bikarangira abujijwe no gufata ibyo yemererwa nk’umunyamakuru.

Si aha gusa kuko mu murenge wa Musenyi kuri site y’itora y’Urwunge rw’amashuri rwa Nyagihunika, umwe mu bakozi b’Inama Nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda, yatanze amategeko abangamira umunyamakuru mu gukora inkuru ashaka.

Ukwivanga ku mukozi w’Inama Nkuru y’itangazamkuru mu mikorere y’itangazamakuru mu gihe cy’amatora, byatumye bamwe mu banyamakuru badakora inkuru ku bibazo biriho mu gihe cy’amatora. Mu gutsindagira ihame ryo kwirinda amarangamutima mu itangazamakuru, abanyamakuru bagirwa inama yo gukora inkuru no kujya impaka ku bibazo biriho.

Icyo itegeko riteganya

Kuri iyi myivangire bikaba byaratumye Amabwiriza nomero 001/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, nk’uko yahinduwe kandi yujujwe kugeza ubu, atarubahirijwe biturutse mu kwivanga.

Itegeko rigira riti “Hashingiwe kandi ku ngingo ya 204 y’Itegeko no 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itanga, igihe bibaye ngombwa kandi hakurikijwe iri Tegeko, Amabwiriza akenewe kugira ngo amatora agende neza”.

Abanyamakuru n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru basabwa gufata ingamba zo kubungabunga umutekano wabo. Bafite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku nkuru basabwa gukora ku bw’umwihariko iyo bafite impungenge z’ubuzima bwabo. Basabwa gukora inkuru bubahiriza inshingano zabo, bita ku mutekano wabo n’uwabo bari gukorana. Urugero: abari gutarwaho amakuru n’ababaha amakuru n’Abanyamakuru.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirasuba, gaherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba, duhereye kuri ku ibarura rusange ry’abaturage rya 2012, Akarere ka Bugesera gatuwe n’Abaturage 361 914.

Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanya n’uturere tw’imijyi cyane ko kari mu birometero 15 by’Umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere yaba iy’abikorera cyangwa iya Leta twavugamo.

Akarere ka Bugesera kagizwe n’Imirenge cumi n’itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n’imidugudu magana atanu na mirongo inani n’umwe (581).

Byiringiro Jean Elysee

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea