Me Mukangabonziza Jacqueline Umuhesha w’inkiko w’umwuga aravugwaho uburiganya mu kurangiza urubanza

Nyuma yuko hagaragajwe zimwe mu mpamvu z’amakosa akorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga, bigatuma abaturage basiragizwa mu butabera, hari bamwe mu baturage batunga urutoki bamwe mu bahesha w’inkiko w’umwuga bakigaragarwaho amanyanga mu ishyirwa mu bikorwa rya za cyamunara.
Me Mukangabonziza Jacqueline ni imwe mu bavugwa na bamwe mu baturage bamushinja kutarangiza imanza mu buryo bugerwa n’amategeko, aho bavuga ko haraho agaragaza uburiganya mu ishyirwa mubikorwa rya cyamunara.
Bamwe mu baturage bavuga ko mu mwaka 2022 Ukwezi 12 itariki 30 Me Mukangabonziza Jacqueline yateje cyamunara arangiza urubanza RCOM 0643/2018/TC yishyuriza RADIAT amafranga 2,153,806 mu gihe uwawuguze yishyuye 10’506,000FRW umwaka urenga ukaba ushize atarahabwa uburenganzira kumutumo, nyamara yarishyuye amafaranga akubye inshuro ishanu ayishyuzwaga.
Bivugwa ko ibyo yakoze byose binyuranyije n’amategeko kuko uwatsindiye umutungo muri cyamunara umwaka urenga ushize atarahabwa uwo mutungo yatsindiye, ibi bikaza byarahagurukije ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bumusaba kugaragaza ingano y’amafaranga yasagutse kuri cyamunara no kuyaheraho yishyura RRA kugirango uwatsindiye umutungo muri cyamunara abashe kuwibaruza.
Ibaruwa Mukngabonziza Jacqueline yandikiwe na Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimée
Ku ibaruwa ikinyamakuru Indatwa gifitiye kopi, Mukngabonziza Jacqueline yandikiwe na Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimée, yamusabye ko atarenze iminsi 15 ikibazo cy’umuturage kitarakemuka, ariko ibyari iminsi byabaye amezi umuturage atarahabwa ibye.
Amakosa yakozwe na Mukangabonziza, bivugwa ko yatwaye amafaranga yasagutse yagombaga kwishyurwa abandi baberewemo umwenda bari baratambamiye uwo mutungo warangirizwagaho urubanza. Aho kuyashyira kuri konti zateganyijwe ngo abishyurwa bishyurwe, aribyo ntandaro yo kuba uwaguze yarageze mu kigo cy’ubutaka agiye kwiyandikishaho umutungo yegukanye, asanga umutungo ukigwatirijwe.
Bamwe mu banyamategeko bavuga ko hari bimwe abahesha binkiko bakora bisa nko kwihesha ikintu cy’undi binyuranyije n’ibiri mu itegeko rigane imirangirize y’imanza. Bagira bati “ itegeko rirasobanutse, riteganya ko umuhesha w’inkiko w’Umwuga ahabwa igihembo gihwanye n’amafaranga atarenze ibihumbi 500, kuba uyu yarateje cyamunara hagasigara amafaranga angana kuriya, buriya hari ikosa ryabayemo”.
Gusaba amakuru Me Mukangabonziza Jacqueline ku bimuvugwa, mu butumwa bugufi no kumirongo y’ikoranabuhanga, yadusabye ko twamusaba amakuru tunyuze mu buryo bwa Email, nabyo turabikora, kugera inkuru itegurwa. Me Mukangabonziza Jacqueline igihe azatangira amakuru Ikinyamakuru Indatwa kikazayabagezaho.
“Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ruratangaza ko amwe mu makosa agaragara kuri bamwe aterwa n’umushahara ukiri hasi ugereranyije n’akazi baba bakoze”.
Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga yavuze ko n’ubwo atahamya ko barya ruswa ngo bamwe bakora amakosa babiterwa n’uko bahabwa umushahara muke.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimée, yatangaje ko bagiye kwisuzuma no kurebera hamwe intandaro y’ikibazo cyaba gihari kigashakirwa umuti. Yabivuze tariki 10 Nyakanga 2023, ubwo Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yitabiraga Inama yahuje abanyamuryango b’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rumaze imyaka 10 rushyizweho ngo rufashe mu kurangiza imanza binyuze mu kurangiza inyandikompesha nk’inzira ziteganywa n’amategeko zigamije gutanga ubutabera, aho umuntu ufite ibyo amategeko amwemerera agomba kubihabwa ku neza cyangwa se ku ngufu za Leta.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwatangiye mwaka wa 2001 rwashyizweho n’itegeko n° 31/2001 ryo ku wa 12/06/2001 ryaje gusimbuzwa itegeko n° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko ari naryo ubu rikurikizwa, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No 14 yo ku wa 08 Mata 2013.
Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org