Mugomba guhora muri maso-Impanuro z’abanyapolitiki ku isabukuru y’imyaka 35 ya FPR

Spread the love

FPR Inkotanyi ni wo mutwe wa politiki muto mu myaka mu yagize uruhare mu kubohora ibihugu muri Afurika. Ababonye uburyo yatangiye bagaragaje ko intumbero yayo yari iterambere ry’igihugu kuva bwa mbere, ariko ko idakwiriye kwirara cyangwa ngo inyurwe manuma cyangwa se ngo yubakire ibikorwa byayo ku moko kuko ari yo nenge indi mitwe ya politiki yakunze kugira.

Ni inama zatanzwe n’abantu batandukanye mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

Ikiganiro cya mbere cyatanzwe muri iyi nama, kigaruka ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize.

Dr Jean Paul Kimonyo yavuze ku bihe bigoye FPR Inkotanyi yanyuzemo n’uko yabyitwayemo. Yatanze urugero ku Nama ya Kicukiro ya II, yabaye mu buryo bwo gusasa inzobe, ku buryo ibibazo byose byari bihari byashyizwe ku meza.

Muri iyo nama, ngo hagarutswe ku bibazo bya ruswa, ibyo gukoresha ububasha abantu bari bafite mu nyungu zabo n’ibindi ku buryo hagiyeho umurongo uboneye wa politiki y’igihugu.

Nyuma habayeho ibiganiro byo mu Urugwiro. Ni byo byabaye intandaro y’amavugurura atandukanye yagiye akorwa mu bijyanye na demokarasi mu Rwanda, ishyirwaho ry’abayobozi, kuvugurura inzego no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Byatumye muri Gicurasi 1998 ubwo hatangizwaga ibiganiro byo mu Urugwiro byari bigamije kwigira hamwe ahazaza h’u Rwanda, ikibazo cy’ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside gishyirwa mu byihutirwa.

Ati “Byari ibiganiro by’ingenzi bigaruka ku mahitamo akwiriye ndetse n’ibibazo by’ingenzi igihugu cyari gifite.”

Ibiganiro byo mu Urugwiro nibyo byavuyemo gahunda ya Gacaca ndetse na Vision 2020.

Kimonyo ati “Ntiwavuga ku biganiro byo mu Urugwiro utavuze Kicukiro I na II, byatanze umurongo wa politiki kuko mu 1998, hari gahunda yo kurwanya ruswa, iyo gahunda ntabwo yavuye mu Urugwiro ahubwo muri Kicukiro II no mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi bwari buriho icyo gihe.”

Amb Amin Ramadhan Mpungwe ni Umunyapolitiki wo muri Tanzania. Yamenye FPR Inkotanyi ubwo yari imaze imyaka ine. Ati “Byaragaraga kuva mu ntangiriro ko FPR izi icyo ibibereye igihugu yaba mu miyoborere, mu burezi, mu buzima, kurengera ibidukikije n’ibindi.”

Mu gihe hari intambara hagati y’Ingabo za Leta ya Habyarimana Juvénal, FAR n’iza FPR Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu ubutegetsi bubi mu rugamba zatangije ku wa 1 Ukwakira 1990, hari n’imishyikirano mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Amb Mpungwe yarabyitabiraga icyo gihe, ndetse inshuro nyinshi yahuraga n’abanyapolitiki bayo barimo Tito Rutaremara. Yavuze ko n’ubu, umurongo FPR Inkotanyi yafashe usobanutse.

Ati “Ikinyabupfura no kugira umurongo, gushyira hamwe, gufata inshingano, no gutekereza mu buryo bwagutse ni ibintu FPR iri gukora neza. Ni nabyo bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha benshi muri twe hafi aha.”

Marie Chantal Nduhungirehe nta mutwe wa politiki abarizwamo. Yavuye mu Rwanda mu myaka ya 80 ari muto ajya kwiga mu Bubiligi ariko muri icyo gihe yakurikiraga ibyabaga mu gihugu.

Ati “Nari mfite abavandimwe bajyaga mu bikorwa by’amashyaka, byari ibintu bibi. Icyo gihe nibwo navuze ko ntazigera njya mu mutwe wa politiki cyangwa undi muryango. Umuryango mfitanye isano nawo ni umwe ni Kiliziya Gatolika kuko nabatijwe, nta wundi.”

Yavuze ko abana bagejeje imyaka y’ubukure, babaga bafite indangamuntu irimo ubwoko. Ntabwo yibuka niba yarigeze abaza ababyeyi be impamvu kuko batajyaga babiganiraho.

Yibuka ko yiga mu mashuri yisumbuye muri APE Rugunga, ngo bajyaga babaza abanyeshuri ubwoko bwabo, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bagahagurutswa mu ishuri.

Yagarutse ku buryo yamenye FPR Inkotanyi, avuga ko byaturutse ku musirikare wa mbere wayo, hari mu 1989 ari mu Bubiligi.

Ati “Yegera abanyarwanda babaga aho, atubwira ko ari umunyarwanda, turamubwira tuti uri Umurundi, atubwira ko ari impunzi y’umunyarwanda […] ntabwo twari tuzi ko hari impunzi z’abanyarwanda mu Burundi. Yaradusobanuriye, atubwira ibijyanye n’impunzi z’abanyarwanda, uwo ni wo munsi wa mbere nahuye na FPR.”

Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, abarizwa muri ANC, rimwe mu mashyaka akuze muri Afurika, yagize uruhare mu mpinduramatwara ku mugabane cyane ko ari naryo ryakuyeho Apartheid.

Mu buto bwe, ngo ubwo yigaga muri Kaminuza, umuntu wo muri ANC wabaga ataragiye mu gisirikare, yafatwaga nk’umusore utarasiramuwe. Ni yo mpamvu, we kimwe n’abandi bagiye mu myitozo muri Angola.

Ati “Twari dukeneye intwaro ariko twibutswa ko ubwo imirwano izaba irangiye, tuzakenera abantu bo kuyobora igihugu. Twasubiye ku ishuri turakaye ariko ni ha handi turagenda.”

Mu 1994 ubwo ANC yajyaga ku butegetsi, yari Minisitiri w’Umurimo, afite imyaka 36 y’amavuko. Ati “Icyo gihe twari no mu biganiro by’Itegeko Nshinga.”

Mu 1996, nibwo ibyo biganiro byarangiye, Guverinoma ishyirwaho ariko nabwo mu buryo bugoye ku buryo abantu bari bagiye ku butegetsi bwa mbere, bari bafite ibishuko byinshi ku buryo ruswa yahise ibona urwaho.

Ati “Hari abantu bo muri ANC bafatiwe muri ruswa, bimeze nk’ibyo mwavuze FPR yanyuzemo mu minsi ya mbere.”

Kimwe mu bintu Mboweni yishimira ko FPR Inkotanyi yakoze, ni uguha amahirwe abakiri bato, ku buryo bafatanya n’abakuze mu guteza imbere igihugu.

Ati “Ikigereranyo cy’imyaka y’abaminisitiri bo mu Rwanda, numvise ko ari 43, niba ari uko bimeze, Guverinoma ya Afurika y’Epfo irashaje. Rero inama natanga, mukomeze mube icyitegererezo ku bandi, mukomeze gutuma Umujyi wa Kigali ukomeza kugira isuku, mukomeze kuba urugero rw’iterambere.”

Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yavuze ko amashyaka atandukanye yagize uruhare mu kubohora ibihugu muri Afurika, yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye.

Yatanze urugero ku bijyanye no kubakira ku moko mu bikorwa byabo hamwe no kunyurwa manuma akibeshya ko yageze aho yifuzaga.

Ati “Mugomba guhora muri maso, mukigira ku makosa andi mashyaka yabohoye ibihugu yaguyemo.”

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique, yavuze ko ari ku nshuro ya mbere akoreye uruzinduko mu Rwanda. Yavuze ko igihugu cye gikomeje urugendo rwo gushaka amahoro, kandi ko Perezida Felipe Nyusi yiyemeje kwifashisha ibiganiro mu kubigeraho.

Yavuze uburyo Perezida Nyusi uyobora Frelimo yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba guhura n’umuyobozi w’ishyaka rya RENAMO kugira ngo bemeranye ku rugendo rw’amahoro. Ibyo byose ngo Nyusi yabikoze nta muntu n’umwe abigishijemo inama.

Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku ruhare rwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kugiramo uruhare muri Cabo Delgado.

Ati “Turashimira cyane u Rwanda, turi gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruka muri Cabo Delgado.”

Iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’amashyaka atandukanye yo muri Afurika arimo FRELIMO ryo muri Mozambique, Chama cha Mapinduzi ryo mui Tanzania, ANC ryo muri Afurika y’Epfo, CNDD FDD ryo mu Burundi na CCCP ryo mu Bushinwa. Yose ni amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byayo.

 

Rucibigango Jean Baptiste uyobora Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda, PSR, aganira n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka

 

Madamu Jeannette Kagame yakurikiye ibiganiro byafunguye iyi Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35

 

Umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ubwo yafunguraga iyi nama, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage

 

Bazivamo yabwiye abitabiriye iyi nama ko umurongo wayo uganisha ku iterambere ry’abaturage

 

Dr Jean Paul Kimonyo yagaragaje ibihe bikomeye FPR Inkotanyi yanyuzemo mu minsi ya mbere

 

Kimonyo yavuze ko inama zirimo izwi nk’iyo mu Rugwiro n’izindi zabereye ku Kicukiro zatanze umurongo igihugu kigenderaho muri iki gihe

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *