Muhanga: Arasaba umuriro w’amashanyarazi, kugirango ave kubakozi 47 akoresha babe 400 bakora amanywa n’ijoro

Spread the love

Uruganda rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro y’amabengeza mu Karere ka Muhanga intara y’amajyepfo, ALTM Industrial Development Ltd, abaruhagararaiye bavuga ko baramutse babonye umuriro w’amashanyarazi byabafasha kwagura imirimo ikorerwa mu ruganda bakava kubakozi 47 bakagera  ku bakozi 400 bakora amanywa n’ijoro.

Arasaba umuriro w’amashanyarazi, kugirango ave kubakozi 47 akoresha ubu , babe 400 bakora amanywa n’ijoro

Ibi bivugwa na Nyiri uruganda Tshenke Mayuke Alain, aho yagize ati “ndamutse mbonye umuriro w’amashanyarazi, uwo munsi nawubonye mu ruganda watuma tuzamura umubare w’abakozi abanyarwanda 400 bagahita batangira gukora uwo munsi, ni byiza ko naho dukorera Nyarusange I Muhanga abaturanyi bacu babona umuriro bityo iterambere ryaho rikarushaho kuzamuka”.

Tshenke Mayuke Alain avuga ko ahendwa cyane n’imashini zitanga umuriro

Tshenke Mayuke Alain avuga ko ahendwa cyane n’imashini zitanga umuriro, bikanamuhombya cyane kuko zitabasha kuzamura  no guhagurutsa imashini akoresha muruganda zigera kuri 90. Yagize ati ” Twandikiye REG hashize igihe kinini cyane, yaduciye amafaranga natwe twemera kwishyura mubyiciro ariko nanubu ntakirakorwa. twanze gufunga imiryango ngo dutegereze umuriro wamashanyarazi, turakomeza turahanyanyaza, gusa ababishinzwe nibadufashe tubone umuriro twese imihogo twihaye”.

Ubwo itangazamakuru ryasuraga uruganda kumunsi mu Rwanda hizihizwaga umunsi w’umugore.  Tshenke Mayuke Alain yabwiye itangazamakuru ko ko yiyemeje gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame mu guteza imbere abagore bakinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umugore ntakiri uwo mu gikoni ahubwo asigaye agaragaza uruhare rwe mu guteza imbere umuryango

Tshenke avuga ko n’ubwo abagabo ari abanyabigango kandi batunganya akazi neza, abagore ari bo ba mbere bamwinjiriza, ku buryo yanahisemo umugore ngo ayobore ishami ry’uruganda rwe (ALTM) rutunganya amabuye y’agaciro ya Amitisiti, avamo amakaro n’imitako y’abagore.

Abagore bakorera Kompanyi itunganya amabuye y’agaciro ya Amitisi

Alain Tshenke avuga ko uruganda rwe nirubona umuriro w’amashanyarazi, azagura imirimo kugeza ku bakozi 400 bakora amanywa n’ijoro, kandi ko abagore bazajya baba ari bo benshi kuko ari bo bashyira cyane umutima ku kazi.

Agira ati “Abagore bazi gufata no kuzirikana inshingano zabo mu kazi kurusha abagabo. Nigeze kumara umwaka ntari hano, ariko nahasize uyu mugore witwa Pascaline kandi akazi yagakurikiranye neza, ni uwo gushimira kandi nishimira umugore w’Umunyarwandakazi”.

Yongeraho ati “Kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame, umugore ntakiri uwo mu gikoni ahubwo asigaye agaragaza uruhare rwe mu guteza imbere umuryango. Nk’iwacu kubera ibibazo bihari ntabwo byoroshye kubona abagabo wakoresha, ni yo mpamvu uko nzagenda nagura akazi nzarushaho gushyiramo abagore”.

Abagore bazi gufata no kuzirikana inshingano zabo mu kazi kurusha abagabo

Abagore bakorera Kompanyi itunganya amabuye y’agaciro ya Amitisi, bakoramo imitako y’abagore n’iyo mu nzu, nko mu bwogero no mu gikoni, bagatunganya amabuye agemurwa mu mahanga, bamaze kuyaha ishusho yifuzwa bitewe n’ingano yayo.

ALTM Industrial Development Ltd rukorera hirya no hino ku Isi, mu Rwanda rukaba rufite icyicaro mu Murenge wa Nyarusange

Uruganda rwa ALTM Industrial Development Ltd rukorera hirya no hino ku Isi, mu Rwanda rukaba rufite icyicaro mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga intara y’amajyepfo, rukaba ari narwo ruganda rutunganya ubwoko bw’amabuye ya Amitisiti gusa mu Rwanda.

 

Jean Elysee Byiringiro / Indatwa.org

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *